← Subira ku nyandiko

Umufasha Ufite Intego, Ubuzima Bwiza

Umutima wa Gikristo mu kwita ku rugo

Tanner Kay Swanson
Tanner Kay Swanson
February 26, 2026
Umufasha Ufite Intego, Ubuzima Bwiza

Umufasha Ufite Intego, Ubuzima Bwiza. "Umutima wa Gikristo mu kwita ku rugo."

 

“Yemwe mwa bagore mwe babiri, ni muze hano,” umurinzi w’inyamaswa zo muri pariki niko yavuze, adutunga intoki njye n'inshuti yanjye. “Ibi muraza kubikunda.”

 

Twararebanye n’inshuti yanjye tuzamuye ibitsike (hari undi muntu wigeze atoranywa mu gice cy’inyamaswa zo muri Ositaraliya?), hanyuma dusunika amagare yacu y’abana abiri tugana aho yari ahagaze. Ikimenyetso cyari iruhande rwe cyanditseho ngo “Cassowary (Casuarius casuarius)”, kandi inyoni yari inyuma ye yari itangaje nk’uko izina ryayo riri. Amaguru yayo yari magufi kuy’inyoni ya otirishe, umubiri wayo wari umukara kimwe na yo, icyashimishije cyane amaso y’abana bacu ni umutwe wayo. Uruhu rwayo rwusakambutse rufite amabara y’ubururu bwerurutse, ubururu bwijimye, umutuku n’umuhondo, hejuru hakaba hari ikintu gikomeye kimeze nk’ingofero kirenga hejuru y’amaso yayo. Iyo cassowary yaradukanze ubwo yaturebaga iri inyuma y’uruzitiro, imeze nk’iturika ry’ibishashi y’inyamaswa z’ibikururuka. 

 

Uwita ku nyamaswa yaduciye mu byo twarebaga aravuga ati: “Mwumve ibi: iyo cassowary z’igitsina gore zimaze gutera amagi, zihita ziva aho! Nta kwita ku rugo kuri zo. Inyamanswa z’ingabo ni zo  zisigara zita ku cyari, mu gihe iz’igitsina gore zigenda gushaka undi mugabo. Ese ibyo bimera bite mu buzima?”

 

Mugihe uwita ku nyamaswa yari atunguwe, njye n’inshuti yanjye ntitwifatanyije nawe mu byishimo bye. Ahubwo, amagambo ye yamaze umwaka wose ari muri njye kugeza n’ubu, Icyo yavugiye aho cyahise kijya mu cyiciro cy’ibiganiro bintera kumva ndwaye” — kandi si uko ibyo yavuze ari ibintu bidasanzwe. Ahubwo, kenshi na kenshi ni byo biba bisanzwe.

 

Umusaruro wa mbere ni uw’agaciro ka mbere

 

Nkunze kumva abagore — yaba abashatse n’abatarashaka, abafite abana n’abatabafite, abizera  n’abatizera — bavuga amagambo nk’aya bati: “Kwita ku rugo birarambirana cyane ugereranyije n’akazi ko hanze. Umugore yabona ate ko hari icyo amaze gukora koko? Sinzapfusha ubusa ubwenge bwanjye, ubumenyi bwanjye n’ubuzima bwanjye ngo ndi kwita kurugo.” Ahari natwe twari kuba turimo kugaragaza ibimenyetso byo kwishimira cyane ubwigenge bwa Cassowary.

 

Mvugishije ukuri, iyo nanditse ko numvise abagore bavuga ibyo bintu, sinikuramo. Imyaka yashize, najyaga ngirira impuhwe abakorera mu ngo zabo. Ndahirira kuzirinda uwo murimo numvaga utagira umumaro, ndetse ngera n’aho mvuga ko nshobora kutazagira abana. No kutazigera nshaka n’umugabo ushyira hejuru icyo kintu.

 

Uyu mugabo n’ubundi yarambonye, nkuko no mubyanditswe byagenze. Uyu munsi, aho kwirengagiza, no kutita cg guhakana ibyanditswe nka Tito 2:5 (bihamagarira abagore “ kuba…abakorera ingo zabo”), umunezero werekeye iyi nshingano waje muri njye. Nkunda gukora mu buryo Imana yagennye ko abagore bakoramo. Nubwo Titus 2:5 idashyira abagore bose, mu byiciro byose, mu murimo wo gukorera mu rugo gusa, ihamagarira abagore bubatse n’ababyeyi guha umusaruro wa mbere w’igihe cyacu, imbaraga zacu, n’ubwitange bwacu ku bantu Imana yahaye agaciro ka mbere mu buzima bwacu: abagabo bacu n’abana bacu.

 

 “Intego twahawe n’Imana ntago ikwiye kugongana n’ingo zacu.”

 

Nk’umugore wo mu migani 31, akazi ako ariko kose twakorera hanze y’ingo zacu kagenewe kungura urugo rwacu. Iyo yajyaga hanze “kuzana ibiryo bye abikuye kure” (umurongo wa 14), ntago yari atwawe no “gukoresha impano ze”, “kuringaniza ibintu,” cyangwa “gusohoka mu nzu gusa”. Oya, ahubwo atwarwa no kwifuza “kubyuka kare butaracya hanyuma akagaburira abo murugo rwe” (umurongo wa 15). Nk’uko igishushanyo cyiza cy’Imana kimeze, akazu siko kagenewe kuguruka.  Akazu gakwiriye umusaruro wacu wa mbere. 

 

Ibirenze igikorwa gusa

 

None, nukubera iki gushora murugo rimwe na rimwe bimera nko gushora ahatunguka _ nk’ikintu umuntu yapfa gukora bwa nyuma? Ibisubizo byacu biratandukana. Abagore bamwe bavuga kurambirwa (“simbishaka”). Abandi bakerekana kudashobora (“sinabishobora”). Abandi bo baracyanavuga ko Atari inshingano zabo (“sinzabikora”). Ariko ndibaza niba hari n'indi mpamvu, imwe itagaragara, ituma izindi mpamvu zacu zose zisa n’izahinduye ishusho: Twabaye abanebwe mu nshingano zacu zo mu rugo.

 

Wenda uratekereza uti, “yego, nibyo. Nkora cyane ngo nite ku rugo rwacu _ nibyo nkora. Ndahaha, nkahunika, nkapanga ibintu, nkateka, nkamesa, ngakora isuku, nkapakira, nkapakurura, nkazinga, nkashyira ibintu ku murongo, nkakubura, nkanakoropa. Mpamagara abaganga b’abana, ababyeyi, abarimu n’abatoza. Mposha imirwano n’uburwayi. Oh, nkanatwara imodoka _ ntwara njya ahantu hose. Ngaho gerageza kuvuga icyo ntakora.”

 

Ndagerageza: igihe imibiri yacu ihuze, kwita ku bintu kwacu kuba guhagaze? Amaboko yacu yakora umunsi wose, ariko se imitwe yacu n’umutima bikorana nayo? Ese ikibazo kiramutse Atari ukwita kurugo ubwabyo ahubwo ari imbaraga nke tubishyiramo igihe bikenewe cyane: ikigero cy’ibyifuzo byacu? 

 

Nkunda uburyo 1 Abatesalonike 4:11 babivuga. Uyu murongo wakwibutsa abagore bato n’abakuze ko kwita kurugo Imana ishima birenze ibikorwa dukora tutabyitayeho. Kwita kurugo Imana ishima ni ukugira umwete. 

 

Mwihatire kubaho mu ituze mwita ku bibareba, kandi mukoresha amaboko yanyu nk'uko twabibategetse. (Bibiliya Ijambo ry’Imana)

 

 

Ifuze gukorera urugo

 

Ni gute uko tubona ingo zacu byahinduka turamutse tubyutse dufite imitima yiyegurira gukorera ingo zacu? Byagenda bite se, buri munsi, tuvuze ko abagabo bacu, abana bacu, n’ingo zacu ari bo bantu ba mbere n’ahantu ha mbere tugomba kwitaho, gukuza, no guha umugisha? Nkuko twashishikarira kwiruka mu masiganwa, ngo dutsindire igihembo, cg tuzamurwe mu ntera, twanashishikazwa no gukorera-ingo zacu: 

 

Mwihatire kubaho mu ituze mwita ku bibareba, kandi mukoresha amaboko yanyu nk'uko twabibategetse. (1 Abatesalonike 4:11 BIR) 

 

Iminsi yanjye yo kutishima cyane (n’iminsi itaragize umumaro nyine) nk’umuntu wita kurugo ni iminsi aho nabonaga ko imirimo yo mu rugo ibangamiye ibindi nshaka gukora. Byaba ari ibiki? Ni ibindi byose nahitamo gukora. Gusinzira, gukora siporo, gusoma, kuganira n'abantu bakuru, akazi ko kuri interineti, cyangwa gufasha abaturanyi — urutonde rw’ibyo nkunda ni ruremure. Muri ibyo bihe, kwita ku rugo ntibiza mu ntego zanjye. Ahubwo, mbona ko ari akazi kavunanye kandi k’igihe gito, kambuza kugera ku bindi bintu byiza kandi binyura umutima nahamagariwe gukora.

 

“kubw’umuhamagaro w’ubuntu bw’Imana, gukorera ingo zacu ni cyo gikorwa aho umugambi w’umugore ushobora gukura no gutera imbere.” 

 

Ariko kwita ku rugo ni intego ikomeye — intego Umuremyi w’ijuru n’isi ubwe wishimiraBaho utuje. Urebe ibikureba. Ukoreshe amaboko yawe. Isi ntizigera ikomera amashyi umugore ukoresha nimugoroba wo ku wa Gatandatu ategura amafunguro y’iminsi itari mike y’umuryango we, abakristo, n’incuti ze, nubwo byaba bimusaba kwigomwa igihe cye cyo kwiruhukira. Ariko ‘So ubona ibyiherereye, azakugororera’ (Matayo 6:6). Ndetse na sosiyete ntabwo yaha icyubahiro umubyeyi uretse umwuga w’amategeko kugira ngo yigishirize abana be mu rugo — ariko we azi neza ko kubarera mu ‘bihano no mu nyigisho by’Uwiteka’ bizamusaba ubunararibonye bwose, ubwenge bwe bwose, n’imbaraga ze zose afite (Abefeso 6:4).

 

Gutegura gahunda y’icyumweru kugira ngo woroshye imitwaro y’umugabo, gutegura icyumba kizajyamo abantu cumi na bane mu itsinda ry’ubusabane (bisanzuye), gutekereza ibikorwa by’itumba uhereye ku byo abana b’abaturanyi bakunda n’ibyo badakunda _ kwita ku rugo no ku bantu bo murugo bisaba ibirenze gukoresha umubiri gusa. Binasaba ibirenze ubwonko. Bisaba umutima, wakijijwe uvuye “mu bushukanyi bw’icyaha” (Abaheburayo 3:13) ku buryo kwikorera imitwaro isanzwe, itagaragara, kandi akenshi itishimirwa n’abantu hagamijwe ineza y’abandi, bimera nk’aho biryoheye umutima. Biryohera umutima kuko bisa n’Imana yacu itanga itizigama mu buryo bw’icyubahiro (Abefeso 5:2).

 

Niba muri uyu mwanya kwita ku rugo bitameze nk’ubuki ku rurimi rwawe, komera mu mutima  Niba uri muri Kristo, Imana ‘yaguhaye umutima mushya, n’umwuka mushya’ (Ezekiyeli 36:26). Binyuze mu isengesho no kwishingikiriza ku Mwuka, gundira buri munsi uwo mutima wishimira kwitanga uhawe muri Yesu. Kandi ube utuje. Kwiga ‘gukorana umwete nk’abakorera Uwiteka, badakorera abantu’ (Abakolosayi 3:23) ni urugendo ruzafata ubuzima bwose kuri benshi muri twe — kandi ni intego ikomeye cyane.

 

Rero, bavandimwe, Intego twahawe n’Imana ntago ikwiye kugongana n’ingo zacu. Muby’ukuri, kubw’umuhamagaro w’ubuntu bw’Imana, gukorera ingo zacu ni cyo gikorwa aho umugambi w’umugore ushobora gukura no gutera imbereAriko nk’uko bigenda ku buzima bwose bwa gikristo, imitima yacu ni yo iyobora. N’iyo amaboko yacu yakora vuba ate, gukora imirimo yo mu rugo biba ari urusaku gusa n’isuku igaragara inyuma niba tudakorana urukundo mu byo dukora (1 Abakorinto 13:1).

 

Ntago turi Cassowaries

 

Tugarutse kuri Cassowaries z’igitsina gore: Nihahimbazwe Imana yuzuje ubwami bw’inyamanswa ibyo biremwa byiza cyane! Ariko umugore ntago ari Cassowary. Aho Imana yatanze impano y’urushako, umusaruro wacu wa mbere ni uw’abagabo bacu, abana bacu n’ingo zacu, ntago ari kubandi bantu mu bindi bice. Gushyira imbere ubuzima bwo mu rugo rwawe ntibigomba kugongana no kugira intego zikomeye mu buzima bwawe.

 

Mu by’ukuri, mu maso y’Imana, kwita ku rugo ubwabyo ni intego ikomeye cyane _ tutitaye kubyo uwita ku nyamanswa yavuga.

 

Ibyiciro:

Sangiza Inyandiko

Umwanditsi

Tanner Kay Swanson

Tanner Kay Swanson

Tanner Kay Swanson akorera mu rugo nk'umugore, umubyeyi, kandi akaba n’utunganya inyandiko n'ibitabo. Ababyeyi bishimiye cyane abana babo babiri b’abahungu, we n’umugabo we T.J., batuye i Aurora, muri Colorado, aho bari abanyamuryango b’Itorero rya Calvary Restoration.

Iyandikishe ku butumwa bwacu

Habwa inyandiko nshya n'amashusho agezweho kuri email yawe.