“Fata iya mbere ube inshuti ku bandi, na mbere y’uko bo bakubera inshuti.”

Byose byatangiye igihe jye n’umugabo wanjye twumvaga ko Imana iduhamagariye kuva aho twari dutuye, tukimukira mu mujyi mushya no mu rusengero rushya. Ibyishimo, ibyo twari twiteze, no gukururwa n’ibintu bishya byaganje kuruta ubwoba bwo kutamenya ibizaza. Twari dufite inyota yo kumenya ibyo Imana yari yaraduteganyirije nk’umuryango. Iyo habaga ibihe byo gushidikanya, twasubiragamo amagambo yo muri Mariko 10:29–30 tubwirana:
“Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu, hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.”
Aya magambo ya Yesu yadufashaga kwibuka amasezerano y’Imana agenewe indahemuka ku muhamagaro wayo.
Hanyuma umunsi umwe, mu gihe twari turi mu byishimo byo kugurisha inzu yacu, gupakira ibintu mu makarito, no gushaka indi nzu nshya, nibwo nagize ibi bitekerezo: "sinshobora gupakira inshuti zanjye z’abagore mu makarito ngo nzimukane hamwe nanjye". Naba mbeshye ndamutse mvuze ko ntagushidikanya icyo gihe najyize. Aba bari abagore bandeberaga abana banjye, abagore twicaraga hamwe muri pariki amasaha menshi abana bacu bakinira hamwe, abagore twasangiraga ikawa tugakina umukino wo kuzuza amagambo witwa Scrabble. Aba bagore bari inshuti zanjye! Ese amasezerano dusanga muri Mariko 10 na yo yari akubiyemo inshuti? Hanyuma ya byose, ndi umugore kandi nifuza cyane ubucuti. Ese Imana yari yitaye ku cyifuzo cyo mu mutima wanjye cyo kugira inshuti z’abagore za hafi?
Nshobora kuvuga mbikuye ku mutima ngo yego, Imana yari kandi iracyita ku byo nkeneye byo kugira ubucuti n'abandi bagore, ariko izo nshuti ntizahise ziza. Nyuma yo kwimuka, habayeho igihe kirekire cy’ubwigunge. Umugabo wanjye yajyaga mu ngendo kenshi, abagore bo mu rusengero rushya bari bahuze, maze ntangira kwibaza niba nzongera kugira inshuti nkunda cyane. Ndibuka nsaba Imana niba byashoboka ko habaho nibura umugore umwe wakwifuza ko twajya dusangira ikawa rimwe na rimwe. Igisubizo cyasaga n’aho ari: “Si ubu.”
“Fata iya mbere ube inshuti ku bandi, na mbere y’uko bo bakubera inshuti.”
Erega gutegereza byari bigoye cyane — ariko byari bikwiye ako gaciro.
Byasaga n’aho nategereje bitarangira. Ku bw’amahirwe, nari mfite inshuti nkunda cyane twari dusanzwe duturanye mbere, kandi nubwo twari dutandukanyijwe n’intera, yakomezaga kunyitaho no kunyibutsa ko ari kumwe nanjye. Yari incuti y’amagara, urwibutso ruhoraho ko inshuti zanjye zitagomba kuba ari izo dutuye ahantu hamwe. Kugeza n’uyu munsi, turacyari inshuti, turashyigikirana mu masengesho, tukishimana kandi tukaririra hamwe, ndetse rimwe na rimwe tugasangira ikawa hamwe dukina umukino wa Scrabble. Ibyo byaramfashije, ariko ntibyigeze bisa n’igisubizo kirambye cy’amasengesho yanjye.
Hanyuma umunsi umwe guhamagarwa byambayeho. “Wakwifuza kwinjira mu itsinda ryacu ry’abizihiza isabukuru? Ntiduhura kenshi, ariko twizihiza iminsi y’amavuko, twibazaga niba wifuza kutwiyungaho?”
Ese nifuzaga kubiyungaho? Ndabyibuka mfata telefone, amarira amanukira ku itama ryanjye. Ninde wari uzi ko ibi byari kuba intangiriro y’itsinda ry’abagore, kugeza n’uyu munsi, mpura na bo kabiri mu kwezi tukanywa ikawa? Mbega uburyohe bw’igeno ry’Imana!
Muri ibi byose, ni iki nize ku bijyanye n’ubucuti? Ni gute Imana yanteye umwete n’inkomezi? Dore ibintu bitanu nigiye mu gihe namaze ntegereje ubucuti, kandi nabonye ko bishobora no gukoreshwa no mu bihe bitari bikomeye cyane.
1. Emera ibibazo byazamo
Inshuro nyinshi sinifuzaga kujya aho ngaho bacururiza ikawa, ariko ubwo naje kujyayo, numvaga nishimiye cyane ko nabikoze. Imana izana abantu bashya mu buzima bwacu mu gihe gikwiye. Bashobora kuba inshuti uzamarana nabo ubuzima bwose mukamenyana byimbitse kurushaho, cyangwa se bikaba ari uguhura inshuro imwe gusa mu kanywa ikawa. Uko byaba kose, Imana ihitamo gushyira abagore mu buzima bwacu kugira ngo iduhe kungukirwa, byaba mu kutugerageza cyangwa kudutera imbaraga. Iyo tutiyemeje kwakira ibibazo byazamo, Dushobora kubura ubusabane bwiza kandi bushimishije.
2. Wibagirwe imipaka y’imyaka
Inshuti z’ingeri zitandukanye mu myaka ni impano ikomeye. Nishimira abagore bose bari mu buzima bwanjye, baba abangana nanjye mu myaka cyangwa tutangana. Nkeneye ibitekerezo n’inyigisho zituruka ku bakiri bato kimwe n’ubwenge n’inararibonye z’abagore bakuze kurushaho mu buzima.
3. Tekerereza hanze y’agatebo
Twese dukunda kugira ibitekerezo bidahinduka by’aho tuzabonera inshuti. Icyo ngushishikariza ni iki: uhore ufite amaso n’umutima bifunguye. Mu isomero. Ishuri. Itorero. Amatsinda y’abigishiriza abana mu rugo (homeschool). Ahubwo se mu iduka rigurishirizwamo ibiribwa cyangwa se aho utuye? Aha ni hamwe mu hantu Imana yanyerekeyemo ubuntu bwayo impa inshuti nkunda cyane. Ese wamenya ari hehe yagukorera nk’ibyo?
4. Ba inshuti
Hari uwigeze kumbwira ati: “Kugira inshuti ni umurimo ugoye!” Bishobora kuba ari ukuri, ariko bifite agaciro gakomeye. Inama izwi cyane ni uko kugira ngo ugire inshuti, nawe ugomba kuba inshuti. Kenshi bisaba ko ari twe dufata iya mbere tukabera abandi inshuti, na mbere y’uko bo batubera inshuti; hagomba kubaho utangira. Byongeye kandi, ibyishimo biterwa no kuba inshuti ku wundi ntiwabona igiciro ubiha.
5. Iringire Imana
Icy’ingenzi kurusha byose ni ukwiringira ko Imana ifite umugambi mwiza kandi utunganye ku byerekeye ubucuti bwawe. Yaturemanye kwifuza kugirana ubusabane n’abandi, none se tuziringira ko izaduha ubwo bucuti bw’abagore dukeneye? Nizera ko izabikora — n’ubwo bishobora kutaza igihe tubishakira cyangwa mu buryo twabitekerezagamo.
Iyo nshuti wifuza ishobora kuba iri kugusengera isaba Imana kuyizanira inshuti nshyashya mu buzima bwayo. Ntiwihebe. Iringire ko Imana izakorera mu buzima bwawe ikaguha umuntu, cyangwa abantu, bakwiriye mu gihe cyayo gitunganye.
Liz Holst atuye mu Twin Cities hamwe n’umugabo we Dan n’umwana wabo muto witwa Anders. Bafite abandi bana batatu n’umwuzukuru umwe. Dan akorera umurimo w’ubupasiteri muri The North Church.


Habwa inyandiko nshya n'amashusho agezweho kuri email yawe.