← Subira ku nyandiko

Mu Bibi no Mu Byiza

Muri Kristo, ubuzima bwawe n’urushako rwawe si impanuka.

Dave Harvey
Dave Harvey
January 28, 2026
Mu Bibi no Mu Byiza

Mu bibi no mu byiza. Kurenga inzozi zangiritse murushako

 

Ese ujya utekereza ko urushako rwawe rwabayeho nk'impanuka? Ese ujya wibaza uti: “Naba narakoze ikosa?” Ahari wenda ubuzima bwanyu bushya mwatangiye bukomeye, mufite ibyiringiro bimuritse nk’izuba rirasiye mu muryango wanyu. Ariko ubu, inzozi zawe zaragabanutse; zimwe muri zo zakubiswe hasi. Urushako, mvugishije ukuri, si rwo wari witeze.

 

John na Teresa babyumva neza. Hashize imyaka itatu bavuze bati: 'Ndabyemeye.' Ariko iyo babajijwe inshuro buri umwe abonera umwanya mugenzi we ubu, babyemera batarya iminwa bati: 'Ntabwo tuwubona!' Itandukaniro riri hagati y’ibyiringiro bari bafite mbere y’ubukwe n’ukuri barimo nyuma y’ubukwe, riragoye kuryakira. Ishyingirwa ryabo ryabaye ahantu inzozi zabo zapfiriye. Buri wese aribwira ati: 'Natekerezaga ko kugeza ubu ibintu byari kuba byarahindutse.' 

 

Ukora iki iyo urushako rutangiye kumvikana nk’impanuka—nk’aho ari ikosa ryabaye Imana itabizi? Ese abashakanye bashobora kugira kunyurwa n’icyizere bate mu gihe urushako rwabo rugaragaye ko ruri kure cyane y’ibyo bifuzaga?

 

Inzozi zashyizwe hanze

 

Kwifuza ibintu byiza murushako si bibi, rwose. Ni ikimenyetso cy’ubuzima bwiza kwifuza gutera imbere no kwishimana n’uwo mwashakanye. Ikibazo kiba uburyo twitwara imbere y’Imana n’uburyo dusubiza abo twashakanye iyo ibyiringiro twari dufite murushako bitagezweho — iyo tudahabwa ibyo twifuza mu gihe tubishakiye.

 

Iyo inzozi zacu zitinze, dushobora gutinya ko tutazigera tubona ibyo twifuza — Kubonana gushimishije, umubare munini w’abana bazima, icyerekezo kimwe ku buzima n’umurimo, uwo twashakanye wemeranya natwe aho kuduhoza kunkeke (cyangwa ahari uwo twashakanye uduha iminota mike yo kuba twenyine). Dushobora kandi gutinya kuguma iteka kubana n’ibinyuranye n’ibyo twifuza; mu buryo bumeze nko guhabwa ibihabanye n’ubushake bw’Imana, Inzozi zacu zikagira iherezo, ibyo twatinyaga cyane byo bikgira ubuzima.

 

"Akenshi icyerekezo cy’urugo kigenwa n’uko twitwara mu gihe inzozi zacu zitinze cyangwa se zanze gusohozwa."

 

Igihe Kenesha yarotaga ku bijyanye n’urushako, yahoraga abona afite byinshi. Ntabwo yigeze yitekereza nk’umuntu uzabaho ategereje umushahara w’ukwezi utaha, cyangwa ngo abe ari gushakisha udukarita tw’inyongeragaciro (coupons) kugira ngo agabanyirizwe ibiciro mu iduka.  Abwira umugabo we ati: 'Ibi ntabwo bikomeye gusa — birasuzuguritse.' Ubu amafaranga yabaye intandaro y’amakimbirane ahoraho hagati yabo. Ijoro ryakeye, Kenesha yisanze arimo atekereza ati, “Nkunda umugabo wanjye, ariko rwose sinkunda urushako. Ese ibi byari ikosa?”

 

Iyo inzozi zitagezweho, akaga ni uko ibyifuzo byacu tubiha Imana nkabategeka. Iyo ibyo bibaye, twisanga duharanira kumanywa na n’ijoro ibyo twumva ko ubuzima bwacu bwabuze. Iyo ibyifuzo bihindutse amategeko, kutanyurwa kumira bunguri icyizere twari dufitiye ubutegetsi bw’Imana n’imbabazi zayo. Kugira neza kw’Imana gutangira gukendera mu maso yacu, maze urushako rukumvikana nk’impanuka idashimishije.

 

Inzozi zishyizwe kumurongo

 

Ibaze urimo gusoma ibi byanditswe bwa mbere:

 

"Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n'ibyo mfite. Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n'aho naba ndi hose n'uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga." (Abafilipi 4:11-13) 

 

Ubyemere cyangwa ubyange, intumwa Pawulo ni we wanditse ayo magambo ubwo yari afunzwe. Pawulo yari muminyururu, ariko yihutiye kuvuga ati, "Nta cyo nkennye.” gute?

 

Pawulo yize guhuza ibyifuzo bye n’ibihe arimo. Yaba afite byinshi cyangwa ari mu bukene, yaba ahaze cyangwa ashonje, yaba afite ibisagaye cyangwa akennye, yabashaga kunyurwa. Ntabwo yigeze yibaza — bitewe n'ibyo yabuze atari yiteze — ko inzira y'ubuzima bwe yaba yari ikosa rikomeye. Kuri Pawulo, gutera imbere n’ibyishimo ntibyari bishingiye ku nzozi zasohoye.

 

Ibyo bikora bite? Nashukwa nkatekereza ko ibyo byari ibya Pawulo gusa. Nti: “Yego rwose, iyo mba narahawe nanjye kumara umwanya mu ijuru rya gatatu, nari kunyurwa!” Ariko siko byari bimeze. Kunyurwa kwa Pawulo ntabwo byari kubera ubuntu bwihariye cyangwa impano y’umwuka itahabwa abandi bakristu. Ahubwo yarabyigishijwe: 'Nigishijwe ibanga ryo guhaga n’iryo gushonja . . .’

 

Ibyo bivuze iki ku rushako rwawe? Fata kunyurwa nk'umutima wizera Imana kandi ugashobora kwihanganira ibyifuzo bitasohoye wari ufitiye icyizere. Ni byiza kugira inzozi z’urushako rwawe, umubare w’abana wifuza, imibereho yawe, urwego rw’imihangayiko, ndetse n’ubuzima bwo kubonana kwanyu. Akenshi, icyerekezo cy'urugo gishingira ku buryo twitwara iyo inzozi zatindijwe cyangwa zirengagijwe. Uko kunyurwa kurushaho gukura mu mutima, ari nako n'inzozi zacu zitasohoye zitangira gutakaza imbaraga mu kuduca intege kubyo kwiringira ubugabe bw’Imana. Twiringira ko ineza y’Imana ifite icyo igamije, atari impanuka. Duhuza ibyifuzo byacu n’uko ubushake bw’Imana bugenda bugaragazwa. Dusubiza abo twashakanye mu buryo buvuga buti: “Yego, ibi biragoye kandi sibyo nari niteze. Ariko Imana ni indahemuka, hagati aho, ndagukunda!”

 

Richard Selzer yari umuganga wari inzobere mu kubaga witegerezaga abashakanye bari kunyura mu bihe bikomeye:

 

“Mpagaze iruhande rw’igitanda aho umugore ukiri muto aryamye, mu maso he hamaze kubagwa, umunwa we wahindutse ukuntu kubera ubumuga bw’imitsi, wagaragaraga nabi cyane. Agace gato k'imitsi yo mu maso, imwe mu mitsi yo mu kanwa, yari yaciwe. Uko ni ko azaba ameze kuva ubu.… Kugira ngo nkuremo ikibyimba cyari mu itama rye, byansabye guca uwo mutsi muto.”

 

“Umugabo we ukiri muto yari mu cyumba ahagaze ku rundi ruhande rw’igitanda, kandi bombi bakagaragara nk’abari mu rumuri rw’itara rya nimugoroba, bitaruye aho ndi, mu ibanga. ndibaza nti: aba ni bande? we n’uyu munwa nahinduye, barebana kandi bakoranaho mu buryo bworoheje, mu buryo bwo kwishimirana cyane? Uwo mugore ukiri muto aravuga ati:

 

“Umunwa wanjye uzakomeza kumera gutya?” arabaza.

 

Ndavuga nti: “Yego, ni ukubera ko imitsi yaho yaciwe.”

 

Arikiriza, maze araceceka. Ariko umugabo we aramwenyura.

 

 “Ndabikunze,” niko yavuze, “bifite ukuntu bisa neza.”

 

Ako kanya menya uwo ari we. Ndabyumva, ngabanya kubareba cyane. Ntawuhagarara akomeye abonye igisa n’imana. Adatekereje kabiri, arunama ngo asome ku munwa we uhetamye, nari hafi cyane ku buryo mbasha kubona ukuntu nawe ahetamisha iminwa ye ngo ijyane n’iye, kugira ngo amwereke ko gusomana kwabo ari ibintu bigishoboka. (Mortal Lessons, 45-46).

 

Iyo twize ibanga ryo kunyurwa, ntabwo dushukwa n’amananiza adasobanutse cyangwa ngo dushukwe no gutekereza ko urushako rwacu ari impanuka. Twaba 'dufite byinshi cyangwa dushonje, twaba dufite ibisaga cyangwa dukennye,' kwishimirana biba bigishoboka.

 

Inzozi Zacunguwe

 

Umuntu umwe ashobora kwibaza ati,  'Ese kwitanga ukiyima ni ryo somo rikomeye mutwigisha — ni nk’aho urushako ari uburyo bwo kwibabaza? Mbese uri kuvuga ko nkwiriye kurenga inzozi zanjye kubwo kugira ngo numve ntekanye ku makosa nakoze?'

 

Oya rwose si ko biri. Ahubwo, ndashaka ko ubona uburyo wanyuranije cyane ibisobanuro by’urushako rwiza no kugera ku nzozi zawe. Kandi sinshaka ko wibagirwa ko kenshi Imana ikora umurimo wayo mwiza cyane muri ibyo bihe, mu gihe ibyo dutegereje bitaragerwaho.

 

Tito yari afite inzozi zo kugira umuryango uzerekana ubwenge bwe nk’umugabo n’umubyeyi. Ariko abana be bakiri bato bari bafite ibindi bitekerezo. Imyitwarire yabo idakwiye, hamwe n’ibiganiro bidashira yagiranaga n’umugore we byuko iyo myitwarire yagenzurwa, byazanye guhangayika cyane n’amakimbirane menshi mu rugo rwabo. Si uku Tito yifuzaga ko ubuzima bwe buba. Ariko iri ni ryo geragezwa yari akeneye — ayobowe n’urukundo n’ukuboko kw’Imana kutagaragara. Iki kigeragezo cyafashije Tito kumenya ukwikunda kwe, kandi icy’ingenzi kurushaho, icyo kigeragezo cyaramuhinduye, kimugaragariza ko buri munsi akeneye kwishingikiriza kuri Yesu aho kwishingikiriza ku mbaraga ze bwite (2 Abakorinto 1:9).

 

Iyo inzozi zitagezweho, akaga ni uko ibyifuzo byacu bihinduka nk’amategeko imbere y’Imana."

 

Iyi si yononekaye yamamaza igitekerezo cy’uko ibyifuzo byacu bigomba guhita bisubizwa ako kanya. Iyo twemeye icyo kinyoma, twitiranya iki gihe turimo n’igihe kizaza. Muri ubu buzima, Imana ntabwo ishinzwe gusohoza buri nzozi zose dufite. Intego zayo ni ngari cyane, zirenga ubugingo bwawe zikagera mu buzima bw’iteka ryose. Ukuri ni uko iyo inzozi zacu zerekeye urushako zibangamiwe, biba bifite umugambi. Imana iba idutegurira ubukwe bundi — ubwo Umukwe azagaruka gufata itorero rye ry’agaciro gakomeye (Ibyahishuwe 19:6–9). Kandi mu bwenge bw’Imana no mu bushake bwayo budasobanurwa byoroshye, ibi bisobanura ko rimwe na rimwe inzozi zacu zishobora gushiraho imbere y’amaso yacu.

 

Rimwe na rimwe, ibyifuzo bipfuye biri mu mitima yacu — cyane cyane kutanyurwa — bipfa gusa iyo bishwanyagujwe n’inzozi zitagezweho. Gukura kose mu Mana gushoboka gusa iyo icyifuzo cyacu cyanzwe. 

 

Inzozi zabaye impamo

 

Mu gitabo cye “The Art of Divine Contentment, Thomas Watson asiga interuro ye y’ingenzi igira iti: Niba tudafite ibyo twifuzaga, ubwo dufite ibirenze ibyo twari dukwiriye.

 

Mu mizi yose y’ukutanyurwa kose hariho kugereranya gukomeye hagati y’ibyo dufite n’ibyo dutekereza ko dukwiriye kubona. Imitekerereze yo kubona ibintu nk’impanuka yuzuyemo uburakari igira iti: “Sinigeze nemera kubaho mububabare nk’ubu. Nkwiye ibirenze ibi byose. Sindimo kubona ibyo nkwiriye!” Kuri ayo magambo, ubutumwa bwiza buvuga bubishyigikira buti: “Ufite ukuri rwose. Kandi ku bw’ibyo, ushobora gushimira Imana!”

 

Nta mpamvu yo kugereranya ibyo twabonye n’ibyo twifuzaga hanyuma tukagaya Imana mu mutima ku byo tubona bidahagije. Kunyurwa kuboneka iyo dukoze ikigereranyo gitandukanye — tugereranya ibyo dufite n’ibyo ibyaha byacu byari bikwiriye. Twari abakene mu buryo bw’umwuka, tuyobye, dupfuye — dukwiye urupfu n’urubanza gusa (Abefeso 2:1–3). Ariko Imana, yo mutunzi w’imbabazi, yatugize abo ikunda mu rukundo rwayo rudasobanurwa. Yesu Kristo yapfuye urupfu twari dukwiye gupfa. Aduha ubugingo ku bw’ubuntu, kandi aduha impamvu yo kugira ibyiringiro (Abefeso 2:4–9).

 

Mugabo cyangwa umugore, niba wabyutse uyu munsi ufite inzozi zitarasohora, menya ko utari wenyine. Ariko uko waba umeze kose — wicishije bugufi cyangwa washyizwe hejuru, ufite byinshi cyangwa ntanakimwe ufite, uri mu byishimo cyangwa mu bubabare — Imana izi neza icyo irimo gukora. Muri Kristo, ubuzima bwawe n’urushako rwawe si impanuka. Muri aka kanya, urimo gutegurirwa kubana na Yesu mu gihugu aho ibyifuzo byuzurira n’inzozi zigasohora.

 

Ibyiciro:

Sangiza Inyandiko

Umwanditsi

Dave Harvey

Dave Harvey

Dave Harvey ni umuyobozi mukuru w’ihuriro rya 'Great Commission Collective' akaba n’umwanditsi w’igitabo cyitwa Stronger Together: 7 Partnership Virtues and the Vices that Subvert Them. We n’umugore we, Kimm, batuye mu gice cy’amajyepfo y’uburengerazuba bwa Florida.

Iyandikishe ku butumwa bwacu

Habwa inyandiko nshya n'amashusho agezweho kuri email yawe.