"Imana ihora yicaye ku ntebe y'ubuntu, yiteguye gutanga imigisha myinshi kandi itabarika abayisaba bose. Ntizigera yima amatwi ijwi ry'uyisaba aciye bugufi.

Imana ihora yiteguye kuguha imbaraga n'ubwenge ukeneye kugira ngo ushobore gukora neza inshingano zawe z’ingirakamaro.
"Imana ihora yicaye ku ntebe y'ubuntu, yiteguye gutanga imigisha myinshi kandi itabarika ku bayisaba bose. Ntizigera yima amatwi ijwi ry'uyisaba aciye bugufi. Ukuri nk'uku gutanga ihumure ritagira akagero! Igihe cyose umutima wawe uremerewe, reba ku Rutare rusumba byose (Zaburi 61:3).” Mu cyizere cy’urukundo rw’umwana n’umubyeyi we, shyira umutwaro wawe ku Uwiteka, wizeye ko azagushyigikira. Ntazigera agutengyha ku byiringiro Ijambo rye ryigisha ko ugomba kugira. Azaba Umwigisha wawe, Umunjyanama wawe, Umuyobozi wawe, Umuhoza wawe, Ubuhungiro bwawe, Igihome cyawe, Izuba ryawe, ingabo yawe.
Ese wumva ucitse intege? Hungira ku Mana. Ni Yo Ishoborabyose, ndetse niyo imbaraga zose ziturukaho. Ese wumva ubuze ubwenge Hungira ku Mana. Niyo Nyirubwenge (1 Timoteyo 1:17); kandi ku bw'ubwenge bwayo, “iha abantu bose ku buntu kandi itishama” (Yakobo 1:5). Ese wumva ubura kwihangana? Hungira ku Mana. Ni “Imana nyir’ukwihangana” (Abaroma 15:5). Ese wumva ushobora gucika intege mu rugendo? Hungira ku Mana. “Niyo iha intenge abarambiwe, utibashije ikamwongerera imbaraga” (Yesaya 40:29).
Mu magambo make, ese wumva uremerewe n'amarangamutima yo kumva udakwiriye kandi udafite ubushobozi? Hungira ku Mana. Ubushobozi bwawe buturuka kuri Yo (2 Abakorinto 3:5). “Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose” (2 Abakorinto 9:8). Mu bihe byose, Imana yabaye ubuhungiro bw'abayo, ubuhungiro mu gihe cy'amage, umufasha n'inkomezi mu gihe cy'ibibazo.
Tega amatwi amagambo meza y’umuririmbyi wo muri Isirayeli wari umaze kubona kenshi ko Imana ariyo kwizerwa ku masezerano yayo:
Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka, Dushyirane hejuru izina rye. Nashatse Uwiteka aransubiza, Ankiza ubwoba nari mfite bwose. Bamurebyeho bavirwa n’umucyo, Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka. Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva, Amukiza amakuba n’ibyago bye byose. Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, Akabakiza. Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho. Zaburi 34:4-9
James Cameron (1809-1873)


Habwa inyandiko nshya n'amashusho agezweho kuri email yawe.