Nonese mwene Data mukundwa, ubona ibyo bintu uri kwiga muri kaminuza uzabikoresha iki nugera murugo rwawe?
Nonese mwene Data mukundwa, ubona ibyo bintu uri kwiga muri kaminuza uzabikoresha iki nugera murugo rwawe?
Iki kibazo nakibajijwe kenshi, nkacyibaza ubwanjye ndetse hari n'abandi benshi bakijijwe bakibazwaga bigasa n'ihurizo rikomeye umukobwa wizeye yiga kaminuza yabaga afite.
Ubwo namaraga kwizera ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ngakizwa, byose byahindutse bishya koko nkuko ijambo ry'Imana rivuga (2 Abakorinto 5:17). Kimwe mu bintu byahinduye imitekereze yanjye ni ukumenya ko mbere na mbere Imana yaremye umugabo n'umugore, ikabarema bose bareshya imbere yayo ariko ikaba yarabaremye mu buryo butandukanye ndetse ibaha n'inshingano zitandukanye.
Ubwo namenyaga ibyo byakubise hasi ikinyoma cyuko umugabo n'umugore ari bamwe mu buryo bwuko nta tandukaniro rihari hagati yabo mu bijyanye no kuyobora ndetse no kuyoborwa.
Ijambo ry'Imana ritwigisha neza ko umugabo mu rugo ariwe mutware, umugore akaba umufasha w'uwo mugabo. Ibyo bigatuma tumenya neza ko niba ubaye umugore w'umugabo, uri umufasha we ntago uri umufasha w'undi mugabo uwariwe wese.
Urugo rw'umugabo wawe nirwo rugo rwawe ndetse niho uhamagarirwa kubera umufasha. Ibyo rero byagendannye no gusobanukirwa ko umugabo ariwe Imana yahaye inshingano zo kwita ku rugo rwe harimo kurumenyera ibirutunga mu buryo bw'ibifatika.
None ko umugabo ariwe uhaha aya mashuri azamarira iki?
Dukura tuziko intego nyamukuru yo kwiga ari ukuzabona akazi, tukajya tugahemberwa maze tukagira amafaranga azajya atuma twibeshaho buri munsi.
Ku mukobwa uziko namara gushakwa, inshingano ye itazaba ari uguhahira urugo rwe, ahita amera nkubuze igisobanuro cy'impamvu ari kwiga byumwihariko kaminuza.
Nanjye narwannye nicyo kintu igihe kinini numva ndigutakaza igihe ndetse rwose rimwe nkiga ntabishyizeho umwete. Ibyo gutakaza igihe byo muri kaminuza ni ikindi kindi bitewe n'imyigishize idahuje no kubaha Imana ariko si muri ubwo buryo ndi kuvugamo.
Gusa kwiga nasanze birenze gusa kugirango ubone amafaranga ubeho ubuzima twita bwiza bwihagije kuby'ibanze mu buzima.
Gura Ukuri
Muri iyi si yaguye ubwo icyaha cyinjiraga mu isi, dukomeza kubona imbabazi z'Imana ku byaremwe byose (Zaburi 145:9), mu buryo bwuko tutabura kubona ukuri nubwo kwaba guturutse mu kanwa k'abanga Imana aribo bapangani. Amahame amwe namwe twigishwa muri za siyanse, adufasha rwose gutangarira Imana no kugira ubwenge bwo gukora ibikorwa byiza bifitiye akamaro abandi.
Si bibi kumenyako imiti runaka ikiza indwara runaka ukavura abantu, si bibi kuba umuhanga mubya amategeko ukajya wimakaza ubutabera n'ubunyamugayo, si bibi kumenya amahame agenga ba rwiyemezamirimo ukajya utanga serivise zinyuze mu mucyo ugahesha icyubahiro Kristo aho abandi batekerezako bidashoboka.
Bibiliya itubwira neza iti, "gura ukuri, ntukugurane" (Imigani 23:23). Nubwo ntaguhamiriza ko ukuri ukeneye ngo ukomeze kubaha Imana no gukora neza inshingano zawe uzagukura mu nkuta enye z'ikigo cy'amashuri, ariko birashoboka cyane muri iki gihe kwiga ibintu byinshi mu buryo butandukanye bishobora kugufasha gusobanukirwa isi ya none y'imikorere maze ukabashishwa n'Imana gukora ibikorwa biyubahisha.
Amashuri akeneye abarimu bigisha ukuri, ikoranabuhanga rikeneye abantu bazajya bakora porogaramu zimakaza icyiza zikarwanya ikibi, ubuvuzi bukeneye abaganga bazajya bakundisha abagore kubyara no kwita ku bana babyaye,...
Simvuzeko dukeneye kaminuza kugirango tubeho twumvira Imana, ariko Imana ishimye ko uyigamo, hitware neza ushyiremo umwete, usabe ubwenge Umwami Imana kandi yadusezeranije kubuduha rwose (Yakobo 1:5).
Kuki ndi kwiga gukora porogaramu (gukoda) noneho?
Benshi tumenyereye ijambo "coding" kuruta "gukora poroguramu", kubera ubukene bw'ururimi gusa nicyo nshaka kuvuga.
Reka dufateko nzagera igihe ngashyingirwa, nkabona umutware rwose kubw'ubuntu bw'Imana ukora inshingano ze neza kuburyo ariwe uhahira urugo bidasabye amafaranga ninjiza mu rugo nanjye. Ibyo ni byiza rwose. Ese byatuma ntagira umwete wo gusobanukirwa imikoresherezwe y'imbungankoranya mbaga kugira ngo menye uburyo nzarera abana bazavuka muri iki gihe cyazo?
Birenze ibyo nkifuza gutegurira abana banjye ama porogaramu cyangwa se 'applications' nziza nishimiye zizamfasha kubigisha no kurobanura ibyiza? Izo applications se zigiriye umumaro n'abandi babyeyi, ntibyaba byiza kurutaho? Yego mpamyako byaba byiza.
Isi ya none ikomeza kwitwa isi y'ikoranabuhanga cyangwa se 'isi ya technology', ibintu bishya bivuka isaha ku isaha, kandi bikadusanga tutari tubyiteguye kuburyo kumenya kubikoresha neza bitatwangije bishobora bake. Uyu muvuduko nturi guhagarara ahubwo urimo wiyongera cyane. Rimwe bigatera abizera ubwoba aho bizagarukira.
Ibi bituma numva nashishikariza by'umwihariko abakobwa usanga baba bafite n'inyota yo kuzaba ababyeyi beza n'abafasha beza Imana yishimira, aho kumarira umwanya mu gukoresha ikoranabuhanga bafata umwanya mu kwiga ibijyanye naryo mu buryo ryakoreshwa neza cyane cyane mu kurera abana. Kuko twe irimo idusanga dupfa ariko hari abo tuzayisigamo twagakwiye gutangira gutegura hakiri kare.
Iyo utekerejeko ari wowe uzamarana igihe kinini n'umwana uzabyara byagakwiye gutuma ushyiramo umwete yaba wowe ubwawe kumenya gukoresha ikoranabuhanga neza ndetse n'uburyo abana bazarikoresha ritabakoresheje ariryo ubwaryo. Dukwiye gufasha abazaba abatware bacu tukiga ibi kare ndetse natwe tukiha umurongo mwiza wo kubikoresha hakiri kare.
Dufite gutekereza kwa Kristo
Umwe mu migisha ikomeye abizera dufite hano mu isi nuko tubasha kugira gutekereza kwa Kristo (1 Abakorinto 2:16), tubasha gutekereza ibituruka mu bitekerezo by'Imana aribyo yaduhaye mu ijambo ryayo. Ndetse duhamagarirwa guhinduka rwose tukagira imitima mishya ntitwishushyanye n'abi iki gihe (Abaroma 12:2).
Yego twese ntago tuzabasha gukora ama porogaramu cyangwa se ama applications meza cq se ngo tubashe kumenya gusobanukirwa imikorere yabyo kuburyo twabasha kubikoresha bitadukoresheje ubwabyo. Ariko ababizi bayoborwe no gutekereza guhura n'ibyo Kristo atekereza babikoreshe neza ndetse bafashe n'abandi kubikoresha neza maze bikomeze kumenyakana ko mu isi harimo abera b'Imana bakoresha byose mu gushyira hejuru izina ry'Imana yacu.
Utarize kaminuza se cyangwa n'andi mashuri ayariyo yose nawe rwose kuko afite gutekereza kwa Kristo abasha kwiga no kwitoza kubaho yubaha Imana mu gihe cya none ndetse no gutegura uko yazarera abana be muri iyi si y'ikoranabuhanga. Ubushobozi bwose afite ahamagarirwa kubukoresha neza ndetse agasaba Imana ubwenge bwo kumuyobora muri byose.
Nasoza ngusangiza bimwe mu bitabo n'ibyigisho nagutera umwete wo kuzabishaka by'umwihariko kuri murandasi ushobora kubisangaho. Bizagufasha koko kumva impamvu ibi byose navugaga bisaba ikiguzi kandi ugomba gutanga:
1. Raising men not boys: Shepherding Your Sons to be Men of God by Mike Fabarez
2. Hints on Child-training by H. Clay Trumbull
3. The other parent: The Inside Story of the Media's Effect on Our Children by James P. Steyer
5. iParenting | Sundays in July | Grace Community Church
6. Creating a Tech-Wise Home | Sundays in July | Grace Community Church
7. Techwise Parenting Seminar | Grace Kids | Grace Community Church
Alice Irasohoza ni umunyamuryango w'itorero Covenant Reformed Baptist church-Kigali. Akora umurimo wo guhindura inyandiko azivana mu rurimi rw'Icyongereza akazishyira mu Kinyarwanda ndetse agakosora nizashyizwe mu Kinyarwanda. Anategura ibitabo by'abana bishingiye ku kuri kwa Bibiliya. Atuye Kigali, Rwanda.
Habwa inyandiko nshya n'amashusho agezweho kuri email yawe.